Bweyeye: Nsengumuremyi Emmanuel afite ubuhanga mu gucuranga no kuririmba Kinyarwanda (mwuve)

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

N’ubwo umubare w’abahanzi n’abaririmbyi urikwiyongera mu Rwanda, usanga abafite ubumenyi ku bikoresho bya muzika atari benshi ariko mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi ho hari umusore ukiri muto ufite impano yo gucuranga gitari anaririmba indirimbo ze hamwe n’iz’abandi cyane cyane izimenyerewe nka karahanyuze.

Emmanuel uvuga ko yakuye iyi nzango mu biganiro bya Radio Rwanda cyane cyane icyitwaga ‘Burakeye’, amaze gukora indirimbo ze eshatu zirimo ebyiri z’icyunamo n’indi imwe nshyanshya yise ‘Umwari w’ u Rwanda’.

Mwari w’ u Rwanda ni indirimbo icuranze ku buryo bwumvikana nka karahanyuze n’ubwo yakozwe muri uyu mwaka. Impamvu y’ibyo ni uko byinshi mu bigize umuziki w’iyi ndirimbo byacuranzwe live.

Aganira n’itangazamakuru, Emmanuel yavuze ko yahisemo iyi ndirimbo kuko yumvaga ashaka gutaka umukobwa mwiza ariko na none wuje umuco warangaga abari ba cyera wiganjemo kumvira, kubaha, gukora, kudasamara n’ibindi nk’ibyo.

Umve indirimbo Mwari w’ u Rwanda ya Emmanuel:

wanadukurikira ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *