Amafoto: Uko byari byifashe ubwo abafana ba Chelsea b’I Rusizi basuraga abarwayi bakishyura ubwisungane, iminti, imyambaro bakanarebaana umupira

Abafana b’amakipe atandukanye cyane cyane ayo ku mugabane w’I Burayi bakomeje kugaragaza ko uretse guhuzwa no kureba imikino y’amakipe yabo banagira ibikorwa bya kimuntu nk’aho aba Chelsea babarizwa muri Chelsea Kamembe Official Supporters Club basuye abarwayi mu bitaro bya Gihundwe bakishyurira bamwe ubwisungane, imiti, imyambaro ndetse bakanarebana umukino ikipe yabo yatsinze Arsenal 2-1 kuwa 29 Ukuboza 2019.

Image may contain: 6 people, people smiling, people standing

Bamwe mu bafana bo muri Chelsea Kamembe Official Supporters Club

Ni igikorwa cya mbere cy’urukundo aba banyaburura bari bakoze dore ko iyi fun club yabo ya Chelsea Kamembe Official Supporters Club imaze igihe gito cyane itangijwe ku buryo bwemewe n’amategeko y’I London mu Bwongereza aho iyi kipe ibarizwa.

Image may contain: 2 people, people standing

Muri abo barwayi, umuryango w’abantu bane watangiwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuel de Sante

Abafana bo muri Chelsea Kamembe Official Supporters Club bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu bitaro bya Gihundwe biherereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gihundwe ni 24.

Aba bafana basuye abarwayi 13. Muri abo barwayi, umuryango w’abantu bane watangiwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuel de Sante. Abandi babiri bishyuriwe imiti mu gihe batatu baguriwe imyambaro. Ibyo byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda 120,000.

Image may contain: 4 people, people standing and outdoor

Abandi babiri bishyuriwe imiti mu gihe batatu baguriwe imyambaro. Ibyo byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda 120,000.

Nyuma yo kumara igihe kitari gito baganira n’aba barwayi batari bishoboye, abafana bo muri Chelsea Kamembe Official Supporters Club basoreje igikorwa cyabo barebana n’aba barwayi umukino ikipe yabo ya Chelsea yatsinzemo Arsenal ibitego 2-1.

‘Kamembe Official Supporters Club’ ni ihuriro ry’abafana ba Chelsea bemewe na komite y’ I London ishinzwe ibijyanye n’abafana ba Chelsea hirya no hino ku Isi. Kuri ubu bafite abafana 121 n’ubo abamaze kwemerwa na Chelsea banari ku rutonde ari 105 nk’uko twabitanarijwe na Hagenimana David uyobora iyi fan club.

Image may contain: 4 people, people standing

Kamembe Official Supporters igizwe n’abafana 121 n’ubo abamaze kwemerwa na Chelsea banari ku rutonde ari 105

Kamembe Official Supporters Club ni imwe muri fan clubs 220 zimaze kwemerwa nk’izabafana ba Chelsea hirya no hino ku Isi. Mu Rwanda kimwe no mu karere k’ibiyaga bigani hari fan clubs ebyiri gusa harimo iyi y’I Kamembe hamwe n’indi ibarizwa I Kigali.

Image may contain: 2 people, people standing

Ibyo byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda 120,000

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *