Amafoto: Mu mukino w’usabane no kumenyekanisha Kamembe Official Supporters ya Chelsea, abafana na Man Utd batsinze aba Chelsea 2-1

Kucyumweru cyo kuwa 08 Ukuboza 2019, ku kibuga cya TTC Mururu habereye umukino w’ubusabane no kumenyekanisha fan club y’abafana ba Chelse yitwa Kamembe Official Supporters aho aba bafana ba Chelsea batsinzwe n’aba Manchester United ibitego 2-1.

Image may contain: 2 people, people standing and outdoor

David watozaga abafana ba Chelsea ariguha abakinnyi be amabwiriza

Ni umukino watangiye ahagana saa 14:00 aho abafana ba Chelsea FC batangiranye imbaraga ndetse mu minota 10 ya mbere bari bafunguye amazamu ku gitego cya Maritn (nyiri hotel Kivu Holiday Hotel).

 

Image may contain: 7 people, people standing, sky, grass, child, outdoor and nature

Nyuma yo kwisuganya no gukosora amakosa cyane cyane mu kibuga hagati, Manchester United yishyuye igitego inatsinda ikindi bityo igice cya mbere kirangira Man Utd bayoboye, 2-1

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakinnye acungana ku jisho: Chelsea bashaka kwishyura ari nako Manchester United barinda ibitego byabo, birangira nta kindi gitego kigiyemo, bihesha abafana ba United intsinzi ya 2-1.

Uretse gusabana, abafana ba Chelsea bari bateguye uyu mukino mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha fan club yabo ibarizwa mu mujyi wa Kamembe “Kamembe Official Supporters”

‘Kamembe Official Supporters’ ni ihuriro ry’abafana ba Chelsea bemewe na komite y’ I London ishinzwe ibijyanye n’abafana ba Chelsea hirya no hino ku Isi. Kuri ubu bafite abafana 121 n’ubo abamaze kwemerwa na Chelsea banari ku rutonde ari 105 nk’uko twabitanarijwe na Hagenimana David uyobora iyi fan club.

Image may contain: 12 people, including Yves Uwayo, people smiling, people playing sports, grass, outdoor and nature

Kamembe Official Supporters igizwe n’abafana 121 n’ubo abamaze kwemerwa na Chelsea banari ku rutonde ari 105

Kamembe Official Supporters ni imwe muri fan clubs 220 zimaze kwemerwa nk’izabafana ba Chelsea hirya no hino ku Isi. Mu Rwanda kimwe no mu karere k’ibiyaga bigani hari fan clubs ebyiri gusa harimo iyi y’I Kamembe hamwe n’indi ibarizwa I Kigali.

Image may contain: sky, grass, tree, outdoor, nature and water

ikibuga cya TTC Mururu nticyoroheye amakipe yombi

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *