Amafoto: I Nyamasheke ku kigo cy’urubyiruko bakoze igitaramo cya ‘Bye Bye Vacancy’

Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo abanyeshuri bari mu biruhuko basubire ku ishuri, Kucyumweru cyo kuwa 29 Ukuboza 2019 ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke habereye igitaramo cyari  kigamijie gususurutsa urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri mu rwego rwo gusoza ibiruhuko biri kugana ku musozo.

Iki gitaramo cyateguriwe  ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke (Nyamasheke Friendly Youth Center), cyabereye ku Rwesero mu murenge wa Kagano aho iki kigo giherereye. Cyatangiye ahagana saa 15:00.

Uretse ibiganiro byahatangiye byiganjemo ubutumwa bwo kwigisha urubyiruko, iki gitaramo cyarimo ibihangano nk’ikinamico, comedy, ababyinnyi hamwe n’abahanzi barimo Holy Dreams na Direction Boys bazanahagararira akarere ka Nyamasheke mu irushanwa rya Kinyaga Awards 2019 rizasozwa kuwa 05 Mutarama 2020.

Bamwe mu rubyiruko twaganiriye batubwiye ko bishimiye iki gikorwa kuko ibitaramo nk’ibi babikuramo imana n’impanuro ariko biba bijyanye no kwidagaduro

Ishimwe Jean Bosco uyobora ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke we yatubwiye ko ibitaramo nk’ibi biba ari ngobwa mu buryo bwo gususurutsa urubyiruko hamwe no kuruganiriza

Yaba ibiganiro cyangwa ibihangano byari muri iki gitaramo, byagarukaga ku ngingo z’ibyago byugarije urubyiruko nk’ ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’izindi ngaruka z’imibonano mbuzabitsina idakindingiye yanakozwe imburagihe birimo n’indwara z’ibyorezo.

Indi ngingo ni iyo gutegura ejo hazaza heza binyuze mu gukura amaboko mu mifuka bagakora, kubyaza umuzaruro amahirwe leta iba yashyiriyeho uburubyiruko nk’ibigo by’urubyiruko hamwe no gufata iya mbere muri gahunda za leta.

Holy Dreams na Direction Boys nk’abahanzi bazanahagararira akarere ka Nyamasheke mu irishanwa rya Kinyaga Awards 2019 rizasozwa kuwa 05 Mutarama 2020, basabye abari aho kuzaza kubashyigikira bagaharanira ko igikombe kiguma I Nyamasheke.

Uretse ibiganiro byahatangiye byiganjemo ubutumwa bwo kwigisha urubyiruko, iki gitaramo cyarimo ibihangano nk’ikinamico, comedy, ababyinnyi hamwe n’abahanzi

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *