Amafoto: Ba bana bato basoje amasomo ya Karate I Nyamasheke bagiye gukorerwa ibirori bizahurirana n’amahugurwa mu gihe ababyeyi babo bazakora Gym

Kucyumweru cyo kuwa 22 Ukuboza 2019, I Kibogora mu karere ka Nyamasheke hari igikorwa kigenewe abakunzi n’abakinnyi b’umukino wa Karate aho abana bato basoje amasomo ya Karate baziyerekana bakanakora ibizamini mu gihe  ababyeyi babo bo bazakora gym ndetse nyuma hagatangwa amahugurwa agenewe abakina uyu mukino ariko bakuru.

Ni igikorwa cyateguye n’ubuyobozi bw’uyu mukino mu karere ka Nyamasheke nk’uko twabitangarijwe na Narcissi wigisha uyu mukino muri aka karere.  Iki gikorwa kizatangira saa 09:AM, kizabera muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic.

Aya masomo yari yateguwe mu rwego rwo gufasha aba bana bari bari mu biruhuko. Kubakorere ibi birori kuwa 22 Ukuboza, ni mu rwego rwo kugira ngo binjire mu minsi mikuru isoza umwana (Noheli na Bonane) bishimye.

Abana basoje amasomo ni abigira i Nyamasheke mu murenge wa Kagano n’abigira muri Kanjongo i Kibogora

Iki gikorwa kizabera muri Kibogora Polytechnic kuva saa 09:00 za mu gitondo

Aba bana bazakora ibizamini n’imyiyerekano

Umukino wa Karate urikuzamuka mu karere ka Nyamasheke

Nyuma y’ibigeenewe aba bana, ababyeyi babo nabo bazakora Gym

Abakinnyi bakuru nabo bazahabwa amahugurwa ku mukino wa Karate

Andi mafoto y’abana b’ i Nyamasheke bamaze iminsi mu masomo y’umukino wa Karate:

 

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *