Allioni yasobanuye iby’inyito ‘Tuku tuku” yahaye indirimbo ye anavuga ibyo yungukiye mu kubona manager

Umuhanzikazi nyarwanda Allioni Buzindu yavuguruje abitiranya ubusobanuro bw’izina ry’indirimbo ye ‘Tuku Tuku’ asobanura ko yashakaga kuvuga ko hari igihe iminsi iba mibi bikagutera guhagarika ibyo wari urimo nk’aho mu muhanda feu rouge zicanye umutuku, anasobanura ko kubona manager byongereye imbaraga mu gukora umuziki.

Nyuma yo kumenyekana kw’izina ry’indirimbo ya Allioni yitwa Tukutuku, no mu butumwa buyirimo hakazamo aho umukobwa abwira umukunzi we ko hari ibitashoboka kubera muri iyo minsi ari tuku tuku, hari abatangiye gutekereza ko uyu mukobwa yashakaga kuvuga ko umukunzi we yaba yarashatse ko bakora imibonano mpuzabitsina ariko umukobwa akamuhakanira anamwihanganisha kuko ari mu mihango.

Kuri iyi ngingo Allioni Buzindu yavuganye n’umunyamakuru Deo Habineza ukunze kwibanda ku nkuru z’ibyamamare nyarwanda by’igitsinagore maze uyu muhanzikazi avuga ko ‘Tuku Tuku’ yaririmbye ari igisobanuro cy’ubukene cyangwa ibibazo bituma gahunda zihagarara.

Allioni yagize ati: “Tuku Tuku ivuga ko hari ibintu biba mu buzima bikaba ibibazo umuntu atagira icyo akoraho uretse Imana yonyine. Nkange navugaga ko nari nemeyere umukunzi wanjye kujya kumusura ariko bikarangira mbuze itike kuko aho nari nizeye amafaranga byarangiye ntayabonye bityo ibintu byambanye Tuku tuku.”

“Ni nk’uko umuntu yaba ari mu muhanda hanyuma feu rouge zigacana umutuku. Nta kundi wabigenza uretse guhagarara kugera hajemo icyaci. Abantu bo bagomba gusobanura ibintu uko bashaka bitewe n’imyumvire ariko njye ibyo nashakaga kuvuga ni ibyo.

Image may contain: 1 person, sitting, screen, table and indoor

Umunyamakuru Deo Habineza akunze kugaruka ku nkuru zivuga ku byamamare nyarwanda by’igitsinagore 

Mu kiganiro kirambuye na Deo Habinneza, Allioni Buzindu yakomeje avuga ko kuba yarabonye umufashaka mu gukora umuziki (manager) ari we Alex Muyoboke ari ikintu gikomeye mu ruganda rwa muzika kuko iyo ufite ukurikirana ibyawe bituma bikorwa kinyamwuga.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *