Abaturage b’umudugudu wa Nyarushishi muri Rusizi biyemeje kujya batanga imfashanyo ya buri kwezi yo gushyigikira abahanzi babo

N’ubwo umuco wo gushyigikirana hagamijwe iterambere rusange no kwishakamo ibisubizo umaze gushinga imizi mu Rwanda, aabatuye mu mudugudu wa Nyarushishi wo mu kagari ka ka Ryamuhirwa mu murenge wa Nkungu wo mu karere ka Rusizi bafite agashya ko kujya batanga buri umwe igiceri cy’ijana buri kwezi mu rwego rwo  gufasha itsinda ry’abahanzi bo muri uwo mu dugudugu ryitwa ‘Special Boys’

Mu mpera z’icyumeru gishize niho inkuru y’aba baturage n’abahanzi babo hiryano hino ku bw’urukundo rwihariye bafitanye. Ku muganda usoza ukwezi k’ Ukwakira 2019 wabaye kuwa 26 Ukwakira 2019, itangazamakuru ryageze aho umudugudu wa Nyarushishi wari wakoreye umudanda, aho nyuma y’uyu muganda abaturage basabye aba  bahanzi nabo bari mu muganda kubaririmbira n’ubwo nta bikoresho bya muzika byari bihari.

Umwe mu bayobozi b’uyu mudugudu yagize ati: “Ubuyobozi bw’urubyiruo mu mudugu bwatugejejeho igitekerezo cyo gushyigikira bagenzi babo kuko bababonamo impano ariko  nta bushobozi bw’amafaranga kuko bose bakiri abanyeshuri. Twabigejeje ku baturage, babyumva vuba.”

Rodrigue uyobora urubyiruko muri uyu mudugudu yavuze ko iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko abahanzi babo bafite impano kandi byazahesha ishema umudugudu mu gihe hari icyo baba bafashije izo mpano.

Special Boys ni itsinda ry’abasore bane: Habineza Pascal AKA Habibe, Niyonteze Pierre AKA Neypi, Hakizimana Joel AKA Cruz na Dushimimana Emmanuel AKA Dutchy. Bamaze gukora indirimbo enye harimo Reka Ishyari, Mwenye Cyaka na Think About Love zakorewe I Kamembe (Rusizi) hamwe na Beautiful yakorewe I Kigali muri KInabeat.

Biteganyijwe ko kuwa 01 Ukuboza 2019 Special Boys bazakora igitaramo kigari kizabera hanze ku kibuga I Nyarushhsi aho buri wese azakitabira ku buntu maze bakidagadurana n’aba baterankunga babo bakanabereka ko hari ibyo bashoboye koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *