Abahanzi batanu bazahagarira akarere ka Rusizi muri Kinyaga Awards 2019 bamenyekanye

Akarere ka Rusizi kabimburiye utundi mu gutanga abahanzi batanu bazagahagararira mu irushaanwa rya Kinyaga Awards 2019 barimo batatu b’igitsinagabo na babiri b’igitsinagore nk’uko amabwiriza y’uyu mwaka absaba.

Abazahagararira Indatwamumihigo bemejwe mu ijonjora ryakozwe kuwa 13 Ukuboza 2019 rikozwe n’abakurikiranira hafi ibya muzika ya Rusizi bafatanyije n’urwero rw’abanyamuziki muri ako karere.

Abo bahanzi batanu ni Jado n’ itsinda rya Real Kings bo mu mujyi wa Kamembe hamwe na Maisha Shakur w’I Mururu mu bagabo mu gihe bashiki babo ari Peace Thaidi wo mu murenge wa Nyakarenzo na Honette w’I Mururu.

Abatoranyije aba bahanzi bari bayoboye na producer Bana pro ukuriye abanyamuziki mu karere ka Rusizi afatanyije na Habineza Deon a Anoura Faswilaty bakora ibiganiro bifite aho bihuriye n’imyidagaduro kuri RBA Radio Rusizi ndetse na producer Micheal na DJ Specific.

Irushanwa nyirizina rya Kinyaga Awards 2019 rizaba Kucyumweru cyo kuwa 05 Mutarama 2019 aho I Nyamasheke hazabera igitaramo kimwe kizasiga hahembwe abahanzi batanu ba mbere mu turere twa Nyamasheke, Karongi na Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *