Abahanzi, abanyabugeni n’abafite aho bahuriye nabyo bakorere mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu batumiwe mu nama izabera I Rusizi

Mu rwego rwo guteza imbere impano zibarizwa mu turere dukora ku kiyaga cya KIVU, abahanzi  abahanzi, abanyabugeni n’abafite aho bahuriye nabyo nk’abanyamakuru n’ababicuruza batumiwe mu nama yateguwe na Kivu Entertainment Group izaba kucyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 ikabera I Rusizi. 

Abatumiwe muri iyi nama ni ababyina, abaririmba, abatungama umuziki mu majwi n’amashusho, abanyabugeni, abakina ikinamico, cinema, abamurika imideli, asasetsa, abafotora n’abandi bagira abo haburira n’izo mpano nk’abanyamakuru n’ababicuruza.

Uretse kujyezwaho gahunda y’bihembo biteganyirijwe abazaba barahize abandi mu moera z’uyu mwaaka, iyi nama izanakusanyirizwamo ibitekerezo biganisha ku iterambere ry’umuhanzi n’ubuhanzi mu ntara y’ Uburengerezuba.

Ni inama izabera I Kamembe mu karere ka Rusizi ahitwa PACINO Bar munsi ya Munini Hills Motel kuva saa 14:00 nk’uko byatangajwe na Ndayisenga Flavien Masunzu uyobora Kivu Entertainment Group.

 

Image may contain: text

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *