Abahanzi 10 bazitabira Kinyaga Awards 2018 baraye bamenyekanye

Nyuma y’icyumweru cy’amajonjora mu turere dutatu, byarangiye abahanzi 10 batarimo umukobwa ari bo bazitabira Kinyaga Awards season 5 aho batatu baturuka mu karere ka Rusizi, bane i Nyamasheke na batatu i Karongi.

Akarere ka Karongi ni ko kakoze ijonjora bwa mbere aho kazahagararirwa nitsinda rya The Snippers, Nelson na Ruhatiriza.

Rusizi bo bakoze ijonjora kuwa 09 Ugushyingo. The Mirror Empire babaye aba mbere, Javanix aba uwa kabiri na ho Gasigwa Jean ururimba indirimbo gakondo aba uwa gatatu. Abo, ni bo bazahagararira aka karere.

I Nyamasheke bakoze ijnjora kuwa 11 Ugushyingo aho byarangiye Itsinda rya V 100% ari ryo ribaye irya mbere. Ku mwanya wa kabiri haje itsinda rya Star Boys mu gihe ku mwanya wa gatatu haje irindi tsinda rya The Magic Voice.

Abahanzi bari bamaze kuba icyenda, hasigaye kuza kureba uwegukana umwanya wa 10. Uyu ni umwanya wari ugenewe umukobwa/gore waba waritabiriye ariko nta n’umwe wijyeze agaragara muri utu turere.

Abahanzi babaye aba kane bari imbere ni The Cover w’i Rusizi na Ely Chris w’i Nyamasheke. Byarangiye Ely Chris arusha The Cover amanota bityo yegukana umwanya wa 10.

Abahanzi 10 bazahatanira irushanwa rya Kinyaga Awards :
⦁ The V 100%
⦁ The Star Boys
⦁ The Magic Voice
⦁ Ely Chris
⦁ The Mirror Empire
⦁ Javanix
⦁ Gasigwa Jean
⦁ The Snippers
⦁ Nelson
⦁ Ruhatiriza

One Comment on “Abahanzi 10 bazitabira Kinyaga Awards 2018 baraye bamenyekanye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *